Welcome to the Harambee Network – Murakaza Mu Muryango rwa Harambee

Our goal is to give you the skills and support you need to secure a job or start earning for yourself. Below are services that you can sign up for, for free. Click on the programme you wish to register for below. If you have questions, feel free to email us at info@41.173.24.78

Intego yacu ni ukuguha ubumenyi hamwe n’ubufasha ukeneye kugirango ubone akazi cyangwa utangire kwiyinjiriza amafaranga ku giti cyawe. Ushobora kwiyandikisha muri zimwe muri serivisi zacu zikurikira, ku buntu. Kanda kuri serivisi wifuza ubundi wiyandikishe. Niba hari ikibazo ufite, watwandikira kuri imeyiri yacu kuri info@41.173.24.78

 

Work-Seeker Support

This is a one day training focused on building your skills in finding a job. We will discuss building your professional network, creating or improving your professional CV, and performing well in an interview. Due to COVID-19, this training takes place on WhatsApp.

Ni amahugurwa amara umunsi umwe akaba yibanda ku kongera ubumenyi bwo gushakisha akazi. Muri aya mahugurwa, tukwigisha uburyo kinyamwuga bwo kumenyana n’abantu cyangwa impuguke, kwandika neza umwirondoro wawe, ndetse n’uko wakwitwara mu kizami cyo kuvuga. Hagamijwe kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19, aya mahugurwa abera kuri WhatsApp.

CV Support

This is a service to receive professional feedback on your CV. Register and our support staff will call you to give feedback on your existing CV or help you to create one.

Iyi serivisi igufasha gukosora cyangwa kwandika umwirondoro wawe neza. Iyandikishe maze ubone ubufasha bwacu yaba mu gukosora umwirondoro cyangwa kuwandika.

 

Mock Interview

This is a training to improve and practice your interview skills. Our staff will give you direct feedback and tips to make sure you succeed in your next interview.

Aya ni amahugurwa agufasha kongera no gushyira mu bikorwa ubumenyi nkenerwa mu kizami cyo kuvuga. Muri aya mahagurwa, abarimu baguha ibitekerezo bitaziguye ndetse bakakugira n’inama z’uko watsinda icyo kizami.

Earn for Yourself Chatbot – +250784366228

This is a WhatsApp robot that gives you advice and information on how to begin earning for yourself. To start, send “twagiye” to +250784366228 on WhatsApp.

Iyi ni irobo (robot) ya WhatsApp ikwigisha kandi ikaguha n’amakuru y’ukuntu watangira kwiyinjiriza amafaranga. Niba wifuza gutangira, ohereza ijambo “twagiye” kuri +250784366228 ya WhatsApp ubundi utangire kwiga.

Close Bitnami banner
Bitnami